Print

Umugore wa Rooney yamuhaye igihano gikomeye nyuma yo kumufata ari gusangira inzoga n’undi mugore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2019 Yasuwe: 3800

Umugore wa Wayne Rooney yashatse kumuha isomo, niko kwanga kwizihizanya nawe umunsi w’abakundanye,yiyemeza kwjjyanira n’abana be bane.

Coleen yamaze gufata umwanzuro wo kutazizihiza uyu munsi wa Saint Valentin ari kumwe n’umugabo we Wayne Rooney,ahubwo azafata indege we n’abahungu be bane bakamusiga mu rugo agasigara yicuza.

Rooney yafotowe ari kumwe n’umukobwa witwa Vicki Rosiek usanzwe akora mu kabari k’ahitwa Clearwater Beach muri Leta ya Florida,bituma ibinyamakuru bicika ururondogoro dore ko we n’uyu mukobwa bamaze amasaha 10 bari gusangira agasembuye.

Biravugwa ko umugore wa Rooney uhorana agahinda aterwa n’uyu mugabo we ukunda inzoga bikomeye, ashobora gufata undi mwanzuro ukomeye wo gutandukana nawe cyane ko avuga ko ibikorwa bye bimusebya.



Coleen yamaze gufatira ibihano Wayne Rooney