Print

Umunyamakuru ukomeye wa Fox News yatangaje ko amaze imyaka 10 adakaraba intoki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2019 Yasuwe: 1822

Pete Hegseth yavuze ko kuri we atemera ko udukoko twa mikorobe (microbes) tubaho kubera ko tutaboneshwa amaso,ariyo mpamvu gukaraba intoki bitamurushya.

Ubwo yari ari mu kiganiro Fox and Friends cy’iyi televiziyo, Bwana Hegseth yavuze ko utu dukoko twanduriramo indwara zimwe na zimwe tutabaho kuko tutabonwa n’ijisho risanzwe ry’umuntu.

Bwana Hegseth, wize kuri kaminuza za Harvard na Princeton ziri muri zimwe mu zikomeye cyane ku isi, yavuze ko yisiga imiti imukingira mu ntoki aho gukaraba intoki yirinda mikorobe.

Nyuma y’impaka ndende zakurikiyeho kuri Twitter,bamwe bamushyigikira,abandi bamunnyega, Bwana Hegseth yaje kubwira igitangazamakuru USA Today ko amagambo ye yari agamije gutebya.

Hegseth yavuze ko bitumvikana ukuntu abantu bafatanye uburemere amagambo ye uko yakabaye.