Print

Musenyeri Eulade Rudahunga wari Umupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana

Yanditwe na: Martin Munezero 12 February 2019 Yasuwe: 2570

Uyu mupadiri wari umaze igihe kinini arwaye kubera izabukuru yaguye mu bitaro kuri uyu wa Mbere. Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smargade Mbonyintege.

Musenyeri Eulade Rudahunga yari amaze imyaka 66 ari Umupadiri kuko yabuhawe mu 1953 ari uwa 111 mu babuhawe mu Rwanda.

Musenyeri Rudahunga yavutse mu 1922, yiga umwaka wa mbere w’amashuri abanza ahitwa mu Kivomo mu Kagari ka Kivomo mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.

Mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yahise ajya mu ishuri ribanza rya Kabgayi ari naho yarangirije amashuri abanza.Yakomereje amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Kabgayi ayirangije asaba kuba Umufaratiri.


Comments

mazina 13 February 2019

Ndasubiza uwitwa Mwemera.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).


mwemera 13 February 2019

@mazina: Soma zaburi 104, 29 urasanga kwitaba Imana bivugitse ariko usome iyanditse mu zindi ndimi kuko ikinyarwanda mwarakigoretse. Ese Umwuka Imana yahumekeye muri muntu na wo urapfa? None se uba uri he mu gihe uwapfuye ategereje umunsi w’umuzuko?


mazina 12 February 2019

RIP Padiri Eulade.C’est le chemin de toute la terre.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma abahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.