Print

Umugore yazanye amabere 4 nyuma yo kwibagisha ashaka ko ayo yari afite aba manini

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2019 Yasuwe: 3634

Jacqueline Harvey yahuye n’akaga gakomeye,kuko ubwiza yashakaga sibwo yabonye kuko amabere ye yahindanye abyara andi birangira agize amabere 4.

Uyu mukobwa umaze imyaka 5 akora ibijyanye n’ubugeni (graphic designer),yarekuye akayabo ka miliyoni zisaga 4 z’amafaranga y’u Rwanda,kugira ngo agire amabere amufasha gukurura abagabo,birangira azanye amabere 4.

Harvey yavuze ko yicujije bikomeye uyu mwanzuro yafashe nyuma yo kubona amabere ye ari guhinduka birangira yigabanyijemo ibice 4.

Uyu mukobwa ukomoka mu mujyi wa Brisbane muri Australia yavuze ko yabitse akayabo k’amapawundi £4,500 kugira ngo yibagishe amabere kubera ko zari inzozi ze kuva afite imyaka 18 ariko kuba yarabaye 4 bigiye kumusaba gutanga andi mafaranga kugira ngo azubire uko yari ameze.

Yagize ati “Nifuje kongeresha amabere yanjye ubwo nari mfite imyaka 18 bituma niyemeza kubikora ubwo nabonaga ubimfashamo kuri make.Amabere yanjye yaje guhinduka cyane amera nkaho arimo umwuka.Nabwiwe ko ngomba gutegereza ibyumweru 6 kugira ngo nongenre nibagishe.”



Harvey yahuye n’uruva gusenya amabere ye yigabanya kabiri