Print

Nduwayezu ufite ubumuga bw’uruhu n’umugore we batangaje inkuru ibabaje y’ukuntu abantu barwanyije urukundo rwabo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2019 Yasuwe: 5565

Iradukunda yabwiye Umuseke.rw dukesha iyi nkuru ko umuryango we wamuciye, umubwira ko batishimiye ko ashyingiranwa n’umugabo ufite ubumuga bw’uruhu ndetse ko bazabyara abana bafite ubumuga bw’uruhu.

Yagize ati “Byanteye ikibazo kuko abagize umuryango wanjye bavugaga ko nzabyara abana bafite ubumuga bw’uruhu,bakambaza bati “Ese nujya utemberana n’umutware wawe ubwo uzajya werekana umwana wawe?Nta soni bizajya bigutera ugiye kumwonsa?.Ntwite najyaga mvuga ko nzajya mutwikira.Ngiye kumucisha mu cyuma naratashye mubwira ko nzabyara umwana basa.”

Tugitangira gukundana abagize umuryango wanjye bambwiye ko nimbana n’umutware wanjye ntazongera kwitwa uwo mu muryango wabo.Barambwiye ngo nimushakana ntuzongera kwitwa umuntu wacu,ubwo urahitamo kwigendera.Mva mu muryango ndagenda ariko nagize amahirwe ababyeyi banjye barabyumva.”

Iradukunda yavuze ko bamwe mu nshuti ze bajyaga bamubaza niba nta seseme agira iyo ari gusangira n’uyu mugabo we ufite ubumuga bw’uruhu.

Nduwayezu yavuze ko abarwanyaga urukundo rwabo bavugaga ko bazabyara abana bafite ubumuga bw’uruhu kimwe nawe, gusa byarashobotse barashakana barabyarana bitungura ababarwanyaga.

Yagize ati “Nkimara kubona ukuntu baturwanyaga,nahise nkora uko nshoboye kugira ngo mbereke ko ndi umugabo.Bari bazi ko ntacyo tuzageraho,ko bitashoboka ariko byaje gushoboka.Kugeza n’iyi saha baracyatwibazaho.”

Nduwayezu n’umugore we Iradukunda Raissa basabye bamwe mu banyarwanda guhindura imyumvire mibi bafite ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu,kuko ari abantu nk’abandi ndetse bafite imitekerereze yo ku rwego rwo hejuru nk’abantu bazima.

Nduwayezu na Iradukunda bafitanye umwana w’umuhungu witwa Yannick, udafite ubumuga bw’uruhu nkuko abantu babibacyuriraga ndetse kuri ubu batuye ahitwa Karuruma mu Gatsata.



Amafoto:UMUSEKE


Comments

hitimana 12 February 2019

Ba Nyamweru ni abantu nka twe.Ntitukabanene cyangwa ngo tubatinye.Jyewe iyo ndi mu nzira ndimo kubwiriza,nta muntu numwe nyuraho.Yaba Nyamweru,Abamugaye,abantu bakomeye,abakene,etc…Mbereka muli bible yuko mu isi izaba paradizo abantu bose bumvira Imana,baba abarwaye cyangwa abamugaye bazongera bakaba bazima nk’abandi.Ubusembwa,indwara,ubusaza,urupfu tubikomora kuli ADN za Adamu na Eva zanduye bamaze gukora icyaha.Ariko Imana izongera inshyire ibintu mu buryo,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko bible ivuga.