Print

Ingurube yarumye ikibuno umunyamideli yasanze ku mucanga ari kwifata selfies [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2019 Yasuwe: 6467

Uyu munyamideli usanzwe ari n’umutoza w’imyitozo ngororamubiri,yarumwe n’iyi ngurube ubwo yari arangaye ari kwifotoza,amashusho ye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa wari warangajwe n’amafoto,yarumwe n’iyi ngurube yiruka ari kuvuza induru cyane bisetsa benshi mu bari kuri uyu mucanga.

Ubwo yarimo yiruka nyuma yo kurumwa n’iyi ngurube,Michelle yakurikiwe n’indi ngurube nayo yashakaga kumuruma kubw’amahirwe birangira ayicitse.

Uyu munyamideli yavuze ko nta gikomere gikomeye yahuye nacyo nyuma yo kurumwa n’iyi ngurube,gusa aho yamurumye ku kibuno,havuye amaraso.

Amashusho y’uyu munyamideli arumwa n’ingurube yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru aho abarenga miliyoni bamaze kuyareba.






Comments

gatera 12 February 2019

Birababaje kandi birasekeje.Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,tuzabana amahoro n’inyamaswa zose nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Icyo Imana idusaba kugirango tuzabe muli iyo paradizo,ni ugukora ibyo idusaba.Tukibuka ko Imana itubuza kwibera mu byisi gusa.Tugakora kugirango tubeho,tukabifatanya no gushaka cyane Imana.Twige neza bible,iduhindure imitekerereze,tujye mu materaniro ya gikristu kandi dukore n’umurimo wo Kubwiriza Yesu yasabye abakristu nyakuri bose muli Yohana 14:12.