Print

Angel Di Maria yashwanye n’abafana ba Manchester United bamuteye icupa ry’inzoga mu mukino yabibasiye bikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 February 2019 Yasuwe: 2746

Di Maria waraye atanze imipira 2 yavuyemo ibitego 2-0 PSG yaraye itsinze Manchester United,ntiyahiriwe n’uyu mukino kuko Ashley Young yamusunitwe agwa inyuma y’ikibuga ndetse ababara ukuboko,nyuma aza kwibasirwa n’abafana ba Manchester United.

Di Maria wavuye muri Manchester United nabi,ahunze umutoza Luis Van Gaal wari umaze kumumenyereza intebe y’abasimbura,yagaragaye ari kwishimira igitego atuka abafana ba Manchester United ku babyeyi babo.

Mbere y’uyu mukino Di Maria yabwiye abanyamakuru ko Manchester United itamuhaye amahirwe yo kwigaragaza kuko yaguzwe miliyoni zisaga 57 z’amapawundi muri Real Madrid ,nyuma y’umwaka umwe gusa bakamugurisha.

Ubwo PSG yishimiraga igitego,Di Maria yagaragaye ari gutuka abafana ba Manchester United ku babyeyi babo mu rurimi rw’icyespagnole bituma barakara cyane bamuvugiriza induru.