Print

Zinedine Zidane agiye gutoza imwe mu makipe akomeye muri shampiyona y’Ubwongereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 February 2019 Yasuwe: 3769

Nubwo benshi mu bafana ba Chelsea bifuza ko Sarri yasimburwa na Frank Lampard wakoze amateka muri iyi kipe nk’umukinnyi,Roman Abramovic ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe burifuza ko yasimburwa na Zinedine Zidane uheruka gutwara UEFA Champions League 3 zikurikiranya muri Real Madrid.

Zidane uri mu bushomeri,yaganiriye n’amakipe akomeye arimo Manchester United,Inter Milan n’ayandi,ariko biravugwa ko Chelsea ariyo iri imbere mu makipe ashobora gusinyisha uyu mufaransa wigaragaje bikomeye mu butoza.

Nubwo Sarri yafashije Chelsea kugera ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup,arashinjwa gusubiza inyuma iyi kipe bitewe n’imikinishirize ye iha umwanya umukinnyi Jorginho utishimirwa n’abafana.

Mu mpeshyi ishize nibwo Zidane yasezeye mu ikipe ya Real Madrid,atuma benshi bamwibazaho dore ko yari amaze gukora aamteka akomeye muri iyi kipe ndetse amaze kwigarurira abafana.