Print

Itondere umukobwa mukundana niba akubwira ibi binyoma

Yanditwe na: Martin Munezero 13 February 2019 Yasuwe: 6938

Abenshi bazanwa n’ikintu bagushakaho cyangwa icyo bashaka kugeraho. Hari abaza bashaka kugushimisha, kukubabaza, kugusigira urwibutso, kukumenya, kukwigisha urukundo

Aha rero wowe musore cyangwa mugabo, niba ufite umukunzi, mu buzima bwanyu bwa buri munsi, akaba akunze kukubwira ibi binyoma bitanu bikurikira, itonde ushishoze ejo utazabyuka washenguwe umutima n’uwo mukunzi wawe.

1. Meze neza. Kenshi na kenshi, iyo ubajije umuntu uti umeze ute, igisubizi kiza ari “meze neza” niyo ibinu byaba biri gucika nta kigenda kandi bigaragara koko ko nta kigenda.

2. Ndabikunda mukunzi (cher). Umukobwa azakubwira ko akunda siporo, tuvuge umupira w’amaguru (football), nyuma aze kwambara umupira tuvuge wa Messi kandi muri kureba Arsenal. Cyangwa se akubwire ati David Beckham aracyakina umupira. Haaaa! Tubikora kuko tubakunda.

3. Ni incuti gusa. Ndabizi abasore muri gusoma iyi murahita mujya kubaza abakunzi banyu. Akenshi ntabwo aba ari incuti gusa. Nuko baba badashaka kuzana amahane bagahita bavuga ko ari ubucuti gusa. Ariko rimwe na rimwe bishobora kuba aribyo, niyo mpamvu ari ibyo kwitonderwa.

4. Akunze kuganira cyangwa gukina n’umusore runaka. Niba inshuro nyinshi umukobwa mukundana akunze kuganira cyangwa gukina n’umusore/umugabo runaka, nyuma akakubwira ko nta kintu kibi kiri hagati yabo, ndakurahiye aba ari gukuza amarangamutima kuri uwo wundi.

5. Ntabwo cyari gihenze. Mugabo, ni wowe ubwawe uzi umufuka wawe none arakubwira ngo nticyari gihenze kandi wowe ubibona? Mugabo bitekerezeho, kuko gukeneshwa atari byiza kuri wowe.

Ngaho rero wowe mugabo/musore urabyiboneye, cyane cyane niba uwo ukunze akubwira ibi binyoma, cyane cyane icya 3 n’icya 5, uritonde bitazakuviramo gushengurwa umutima.


Comments

mazina 13 February 2019

Nta burenganzira Imana iduha bwo kuryamana n’umukobwa,ibyo benshi basigaye bita ngo "bari mu rukundo".Imana yaturemye,irabitubuza.Ibyemerera gusa abashakanye officially (Imigani 5:15-20).Tujye twibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza batazaba muli Paradizo.Byisomere muli 1 Abakorinto 6:9,10.Gusuzugura Imana yakuremwe,ni ukutagira ubwenge (wisdom).Kwishimisha mu bakobwa n’abagore,ntacyo bitanga.Kuko ejo uba uzapfa ntuzuke ku munsi w’imperuka.Urumva se hari ubwenge burimo?Ubuzima nyakuri,ni ugukora ibyo Imana idusaba,kubera ko izaguha ubuzima bw’iteka kandi ikakuzura ku munsi wa nyuma.