Print

Umugore wihinduye umugabo yatanze ikirego asaba ko umwana yabyaye yafatwa nkaho nta nyina yigeze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 February 2019 Yasuwe: 3934

Uyu mugore wihinduye umugabo,yavuze ko atifuza ko uyu mwana yitwa ko afite nyina kuko byaba biri kumusubiza kwitwa umugore kandi yarabyanze akihinduza.

Uyu mugabo wavutse ari umugore yagiye kurega ikigo gishinzwe kwandika abana ko gifite ivangura kuko yabyaye uyu mwana ari umugabo bo bakavuga ko yamubyaye ari umugore.

Sir Andrew McFarlane ushinzwe ibijyanye n’ibirego by’imiryango mu rukiko rukuru rw’Ubwongereza,yavuze ko iki kirego kiri kwigwaho ndetse nibasanga ibyo avuga bifite ishingiro bazamwemerera umwana we abe Umwongereza wa mbere wavutse ku mugabo gusa ndetse bazajya ku karubanda bavuge ko nta nyina yigeze.

Abanyamategeko batandukanye bavuze ko abagore bihinduye abagabo barangiza bakabyara babarurwa ko ari abagore aho kwitwa abagabo.