Print

Riderman yahaye ubutumwa bukomeye abahanzi bikuye mu irushanwa rya Salax Awards

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 February 2019 Yasuwe: 1478

Uyu muraperi uzwiho ubuhanga no gukunda ukuri,yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko abahanzi badakwiriye kwamagana ibihembo bya Salax Awards kuko bigamije guteza imbere umuziki nyarwanda,ahubwo bakwiriye kuyishyigikira igakomera kuko aribyo byayifasha gutera imbere.

Yagize ati “N’iyo haba hari ikintu kibi cyangwa se amakosa ari muri Salax abantu bagakwiriye kwicara bakaganira uko byakosorwa aho kugira ngo bumve yuko icyiza ari ukuvamo. Biba bitangaje iyo umuhanzi yumva ko adashobora gushyigikira igikorwa giteza umuziki wo mu Rwanda imbere. Kandi iyo hari uwashyizwe mu bahatanira ibihembo by’i Bugande aba yishimye impande zose abikwirakwiza. Kuki tutashyigikira iby’iwacu?.

Niba hari abaterankunga bakabaye bashora imari muri Salax ntabwo bazayiha agaciro mu gihe abahanzi bo mu Rwanda bayiciye intege. Ni nko gutema ishami wicayeho.”

Riderman witabiriye Salax kuva yatangira kugeza ubu, yavuze ko atemeranya ijana ku ijana n’imitegurire yayo,ariko yahisemo kuyishyigikira we na bagenzi be basanzwe bakora injyana ya Hip Hop batandukanye.

Bamwe mu bahanzi bikuye muri ibi bihembo ku mpamvu bavuga ko ari izabo bwite gusa bakomeje kunengwa cyane n’abafana ba muzika bibaza impamvu bakora umuziki ariko bakanga ibihembo.