Print

Polisi yigabye mu rugo rwa Chris Brown kubera ubutumwa yari amaze gushyira kuri instagram

Yanditwe na: Martin Munezero 13 February 2019 Yasuwe: 3356

Uyu muhanzi yakoze ibintu bitamenyerewe ku byamamare ashyira ku karubanda aho atuye n’umuhanda uherekeza, San Fernando mu rwego rwo guterana amagambo n’umuraperi Offset barimo kurebana nabi muri iki gihe.

Chris Brown yasabaga Offset ko na we yakwerekana aho atuye.Inzego z’umutekano zabwiye TMZ dukesha iyi nkuru ko hari umuntu wazihamagaye azibwira ko afite ubwoba ko hari ikintu kibi cyaba cyabaye kuri uyu muhanzi.

Batangaza ko bageze kwa Chris Brown kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, bakavugana n’abarinzi b’uyu mugabo ariko ngo bakababwira ko nta kibazo gihari.

Izi nzego z’umutekano zagiriye inama Chris Brown gusiba byihuse ubutumwa bwe bwo kuri instagram ku bw’umutekano we. Ibi ngo yarabyubahirije, bitazatera ubujura cyangwa akajya yibasirwa n’ibitero ngo kubera ayagaragaje ahantu atuye .