Print

Marcelo yatangaje ibanga rikomeye Cristiano Ronaldo yamubikije mbere y’umukino wa nyuma batsinzemo Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2019 Yasuwe: 3264

Marcelo usanzwe ari inshuti magara ya Cristiano Ronaldo,yabwiye ikinyamakuru Esporte Interativo ko yari abizi neza ko Ronaldo azasohoka muri Real Madrid kuko yabimubwiye mu mwitozo wanyuma bakoze mbere yo guhura na Liverpool muri Finale y’I Kiev.

Yagize ati “Twarimo dukora umwitozo wa nyuma twitegura umukino wa nyuma,arambwira ngo “Ngiye kugenda.Namenye ko nakubeshye mu minsi ishize ariko niko nagombaga kubigenza.”

Marcelo yavuze ko nta biganiro yagiranye na Juventus bivugwa ko ashobora kwerekezamo aho yemeje ko agifitiye Real Madrid amasezerano.

Bimaze iminsi bivugwa ko Juventus yiyemeje gusinyisha abakinnyi 3 kugira ngo bashimishe Ronaldo wabasabye ko bagura Marcelo na James Rodriguez bakinannye muri Real Madrid.



Comments

sezikeye 14 February 2019

Nkunda Ronaldo nk’umuhanga ukomeye mu mupira.Ariko nanga ko akunda abagore cyane.Akibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga no kwishimisha.Ntabwo aribyo.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.