Print

Tanasha Donna ukundana na Diamond agiye gushyira hanze indirimbo ze esheshatu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2019 Yasuwe: 2252

Tanasha yavuze ko amaze iminsi akora indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse mu minsi iri imbere agiye kuzishyira hanze.

Benshi mu bakunzi b’uyu mukobwa ufite uburanga, bavuze batebya ko nashyira hanze izi ndirimbo bizamufasha guhangana na Diamond mu ruhando rwa muzika.

Abinyujije kuri Instagram,Tanasha yavuze ko mu minsi mike arashyira hanze indirimbo ye yakoreye muri studio za Wasafi records.

Tanasha ari hafi kurushinga na Diamond mu bukwe bw’igitangaza butaramenyekana igihe buzabera ndetse bivugwa ko buzitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare bazaturuka USA.


Ubutumwa Tanasha yasangije abakunzi be