Print

Jose Chameleone yaguriye umuryango we inzu muri USA [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2019 Yasuwe: 5633

Chameleone yatanze akayabo k’ibihumbi 250 by’amadolari angana n’amashilingi ya Uganda 922,362,500.

Dr Jose Chameleone umaze imyaka myinshi mu muziki,ni umwe mu bahanzi bakize mu gihugu cya Uganda dore ko ahangana na ba Bebe Cool,Bobi Wine n’abandi mu gutunga agatubutse.

Iyi nzu Chameleone yayishyuye ku munsi w’ejo taliki ya 13 Mutarama 2019, ndetse hasohotse amafoto menshi we n’umugore we Daniella bayirimo.

Chameleone yaguze iyi nzu kugira ngo umuryango we uyimukiremo,bifashe n’abana be kwiga muri iki gihugu cy’igihangange ku isi, USA.

Chameleone yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Bayuda,Tubonge,Valu Valu,shida za dunia n’izindi.





Comments

mazina 14 February 2019

Abaririmbyi benshi ni abakire.Muribuka inzu nziza cyane King James aherutse gutaha ku ruyenzi.
Gusa tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.