Print

Uganda : Igishyitsi cy’igiti kinini kigenda cyimuka mu bice bitandukanye cyateye benshi ubwoba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2019 Yasuwe: 6892

Iki gishyitsi kinini cyane kiri mu mudugudu witwa Kiboyo ngo aho ukibonye uyu munsi siho kiboneka ejo ariyo mpamvu abantu bo muri aka gace batewe ubwoba nacyo.

Iki gishyitsi kinini bivugwa ko cyatangiye kwimuka kuwa Mbere w’iki cyumweru kigenda kizenguruka ibice bitandukanye byo mu karere ka Iganga,bituma benshi bacika ururondogoro.

Umwe mu baturage wo muri aka gace yabwiye abantu ko ari umuyaga wa serwakira wagiteruye ukacyimurira mu kandi gace ,biteze impaka ndende.

Daily Monitor yavuze ko abantu bavuze ko umugabo witwa Sheikh Ali Kisambira ko yasabye isuka ngo akirimbure,agikubita bwa mbere ihita ivunika ndetse ngo yagize ibyago mu muryango bitewe n’iki gishyitsi.

Abemeragato bavuze ko iki giti kitimuka nkuko abantu bari kubyemeza,ahubwo abantu bagishyira ku musozi kikamanuka,bikavugwa ko kigenda.

Umugabo witwa Yakubu Mabanda nyiri isambu iki gishyitsi cyasanzwemo,yavuze ko cyimutse metero 15 kiva mu isambu ye kijya mu ya mukuru we,ngo ni ibintu atigeze abona.

Abaturage bamwe bahisemo gusenga iki gishyitsi,bavuga ko gifite imbaraga nyinshi kandi zikomeye, bityo bacyitabaje cyagira icyo kibafasha.


Comments

gakuba 15 February 2019

abantu benshi nimpumyi batabizi kuki kitimuka ngo kijye, mu wundi mudugudu! !kuki se himuka, igishyitsi aho kwimuka igiti, kizima kigikura,*