Print

Leta y’u Rwanda igiye guha ijambo rikomeye abaturage mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2019 Yasuwe: 1770

Hirya no hino mu gihugu abantu barinubira ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo,aho bamwe bavuga ko bashyizwe mu byiciro bitabakwiye abandi bakavuga ko abayobozi b’inzego zibanze bagiye batanga ibi byiciro huti huti bigatuma abanyarwanda batabiha agaciro .

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibyiciro by’ubudehe bigeye kuvugururwa ndetse ibizatangwa bizashingira ku bitekerezo by’abanyarwanda.

Ygize ati “Turifuza ko muri uku kwezi kwa kabiri wenda n’iminsi micye y’ukwa gatatu tuba tumaze kubona ishusho y’ibyo abanyarwanda bifuza kugira ngo tubyegeranye tuzakore politike y’iki gikorwa dushingiye ku bitekerezo biturutse mu banyarwanda b’ingeri zitandukanye.

Turifuza kumanuka tukegera abanyarwanda bakaduha ibitekerezo, ibyiciro byakora ni ibihe, ese twashingira kuki? iyo abantu bari mu cyiciro cy’ubukene ntabwo bakijyamo kugira ngo bakiraremo, bagishakiremo, bakibyariremo buzukururizemo, ni ukugira ngo biduhe ishusho y’uburyo twabafasha bashobore kuzamuka.”

Bamwe mu banyarwanda bagezweho n’ingaruka zo gushyirwa mu byiciro bihanitse batagakwiriye kujyamo bituma abana babo Babura amahirwe yo kwiga kaminuza,abandi Babura ubwishingizi n’ibindi bibazo bitandukanye.

Imibare y’uko Abanyarwanda baganyije mu byiciro by’ubudehe

Mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya kabiri cy’Ubudehe kirimo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya gatatu cy’Ubudehe cyo kirimo ingo 1,267,171 zituwe n’Abanyarwanda 5,766,506 bangana na 53.7% by’Abanyarwanda bose, mu gihe icya Kane kirimo ingo 11,664 zituwe n’Abanyarwanda 58,069, bahagarariye 0.5% by’abatuye igihugu cyose.

Imibare igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ariho hari abantu benshi bifashije kuko 57.6% by’abari mu cyiciro cya kane niho babarizwa.

Ibyiciro by’ubudehe bivugururwa buri myaka itatu kugira ngo harebwe aho umuturage yavuye n’aho ageze mu kwiteza imbere. Ni ku nshuro ya gatatu bigiye kuvugururwa, kuko byatangiye mu mwaka wa mwaka wa 2011.


Comments

VICTOR 15 February 2019

Ndabona abanyarwanda badafite ibyiciro by’ubudehe ari benshi cyanee kuberako umubare mbona w’abaturage bose babifite ari 10 millions gusa kdi turenze 12 millions!


VICTOR 15 February 2019

Ndabona abanyarwanda badafite ibyiciro by’ubudehe ari benshi cyanee kuberako umubare mbona w’abaturage bose babifite ari 10 millions gusa kdi turenze 12 millions!