Print

Mike Karangwa yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we kuri Saint Valentin [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2019 Yasuwe: 3138

Mike Krangwa wakundishije benshi umwuga w’itangazamakuru kubera ubushakashatsi n’inkuru zicukumbuye yakoraga mu myidagaduro,yasezeranye kubana akaramata n’uyu mukunzi we yavuze ko bamaze igihe kinini bakundana.

Uretse kuba Mike ari umunyamakuru w’inzobere,yakanyujijeho mu muziki mu ndirimbo zitandukanye zirimo Iyizire yakoranye na Liza Kamikazi,Bivuge yakoranye na Faisal usigaye yitwa Kode n’izindi.

Mike usigaye ari umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda,ntiyigeze areka umwuga yemeza ko akunda w’itangazamakuru kuko afite account ya You Tube akunze gushyiraho amakuru y’imyidagaduro.

Mike Karangwa n’umukunzi we Isimbi, basezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gashyantare 2019 ndetse ubukwe bwabo no gusezeranira imbere y’Imana, bizaba tariki ya 23 Gashyantare 2019.