Print

Wema Sepetu mu gihirahiro ku cyemezo cy’urukiko rwo muri Tanzania nyuma yo gutereranwa n’umusore bakoranye igikorwa cy’urukozasoni avuga ko yikundira cyane abo bahuje igitsina[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 February 2019 Yasuwe: 3390

Twavugako Urubanza rw’Icyamamare muri Sinema muri Tanzaniya, Wema Sepetu rugeze ahakomeye aho agomba gusomerwa ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ku cyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Kuwa 15 UKwakira 2018, Wema Sepetu yashyize hanze amashusho ari kumwe n’umukunzi we, Patrick bari mu buriri barimo kwishimisha.Ibi byatumye abayobozi benshi bo muri Tanzaniya bamaganira kure imyitwarire y’umukobwa ufatwa nka bandebereho muri iki gihugu.

Ibi byatumye ashyirwa mu nkiko bikaba biteganyijwe ko azasomerwa kuwa 21 Gashyantare 2019 ku cyaha ashinjwa. Ibi bikazabera mu rukiko rw’ahitwa Kisutu. Uwunganira Leta muri uru rubanza, Glori Mwenda yagize ati “ Inkuru nziza ihari ni uko iperereza ry’ibanze ryarangiye.Turasaba uregwa [Wema Sepetu] ko yasomerwa.”

Ni ingingo uwunganira Wema Sepetu, Ruben Simwanza nk’uko Bongo 5 dukesha iyi nkuru ibitangaza.Ku rundi ruhande, umusore bari kumwe muri aya mashusho yatangaje ko yamaze gutandukana na Wema Sepetu kuko ngo yikundira abo bahuje igitsina cyane,ngo ntabwo bimureba na gato. Uyu yemeje ko uyu mukobwa ari we koko washyize hanze amashusho yabo bombi ubwo bari bishimanye.