Print

Mesut Ozil yakoze igikorwa kigaragaza ko yanga urunuka umutoza Unai Emery

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2019 Yasuwe: 3830

Ozil umaze gukina iminota 102gusa kuva umwaka wa 2019 watangira,yakanze like ku butumwa busebya umutoza Unai Emery wamukuye mu ikipe yaraye itsinzwe na BATE Borisov muri UEFA Europa League.

Umwe mu bafana ba Arsenal yanditse kuri Instagram ati “Turagukumbuye muvandimwe.Komeza ukore cyane wereke Emery,abanyamakuru n’abandi bose ko bibeshye.”

Ozil yakanze like kuri ubu butumwa cyane ko bwamuteraga akanyabugabo nyuma yo gutakaza umwanya wo gukina mu ikipe ya Arsenal yaraye itsinzwe na BATE Borisov igitego 1-0.