Print

Umukobwa w’Uburanga yigambye gukundana na Neymar arusha imyaka 12 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2019 Yasuwe: 5444

Victoria Bonya ukundwa na benshi kubera uburanga bwinshi afite,yatangaje ko ari inshuti magara ya Neymar nyuma yo kugaragara mu kirori cy’isabukuru ye.

Mu butumwa uyu mukobwa yanditse kuri Instagram ati “Neymar ni umusore usekeje,uvugisha ukuri kandi mwiza.Navuga ibyiza byinshi kuri we.

Bonya yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko umugabo wese bazajya babona bari kumwe bajye bamufata nk’umugabo we byatumye benshi bacika ururondogoro ko na Neymar yamwigaruriye.

Neymar amaze iminsi avunitse akagombambari ndetse ntazagaragara mu mikino itandukanye ikipe ye ya PSG ifite mu minsi iri imbere.