Print

Umugore wameze ihembe rimeze nk’iry’isatura mu mutwe yaciye ibintu hirya no hino ku isi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2019 Yasuwe: 7394

Uyu mugore umaze imyaka 5 akundana n’umukunzi we, yamaze guhagarika ubukwe bwe nyuma yo kumera ihembe mu mutwe.

Uyu ubyeyi w’umwana umwe yanze ko abantu bamuha urw’amenyo kubera iri hembe yameze mu mutwe niko guhitamo kutajya ku karubanda.

Lisa yitabaje umuganga witwa Dr Pimple Popper watangaje ko iri hembe uyu mugore yameze ryatewe na bumwe mu bwoko bw’amaraso ye.

Lisa ukomoka ahitwa Connecticut yagize ati “ryakuraga buri munsi.Narababaraga bikomeye buri gihe.”

Uyu mugore yerekeje kwa muganga,arabagwa ndetse iri hembe yameze ryamaze gukurwaho,yabaye umuntu usanzwe.






Comments

15 February 2019

Komwandika Inkuru hanyuma mukavuga muti nguyu ariko Amashusho ntagaragare muba mushaka kuvuga iki?