Print

ShaddyBoo yiswe umwamikazi w’abicuruza asabwa no kutongera kubateza abaturanyi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 February 2019 Yasuwe: 9265

Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Gashyantare nibwo ShaddyBoo yashyize ku rukuta rwe rwa instagram ifoto afite igikapu,avuga ko agiye muri Kenya ndetse anabaza niba bamuteguriye umukunzi kuko ariwe ngo agiye gushaka yo,aho yahise yibasirwa n’abakunzi be bamwe bamwita umwamikazi w’indaya abandi nabo bungamo bamusaba kuza kuvuga noneho ngo ururimi yumva ntabasebye ngo abateze abaturanyi.

ShaddyBoo yagize ati "Ni iki Cyiza Kenya,umukobwa wanyu araje,nizereko mwanteguriye umukunzi,ndavuga ushaka kuba nyakamwe [Single] ku munsi w’abakundana..nje gushaka urukundo muri Kenya..hagati aho reka twese ejo duhurire mu kabyiniriro ka SEBS..muzi uko tubigenza..Sibyo?".

Mu bitekerezo byinshi byatanzwe hari uwagize ati "Wihangane noneho uze kuvuga ururimi wumva Muko..ntiwongere kuduteza abaturanyi dore ko utumva..." undi nawe aza yungamo mu rya mugenzi we agir’ati "Kweli kbsa..afite kumenya ko ari muri Kenya aho bafite abavuga icyongereza cyiza...ubizirikane..ntazi icyongereza nta n’Igiswahili..agiye kuvuga iki..".

Uyu nawe yaje agir’ati "Wikwiyita indaya..uri umubyeyi nyawe #mamarwanda #loveyou" undi nawe yaje yungamo ati "Umwamikazi w’abicuruza ’Hoe’".Mu bandi batanze ibitekerezo hari n’uwavuze ko akiruka inyuma ya Diamond aho yanabwiwe ko abagabo bo muri Kenya bakururwa n’ubwiza no kuba ajijutse bamubaza niba yiteguye ibyo abyujuje.

Mbabazi Shadia uzwi ku izina ry’akabyiniriro nka ShaddyBoo yagiye muri Kenya bivugwa ko ariho agiye kwizihiriza umunsi mukuru w’abakundana ’Saint Valentin".



Comments

gatera 15 February 2019

Ngo ni umu Tanzania wari wamusohokanye.Ntabwo ari byiza kugurisha umubiri Imana yaguhereye Ubuntu.Ubwiza n’Ubuto (youth) birashira tugasaza ntihagire uwongera kukureba.Muli Umubwiriza 12:1,Imana idusaba gukoresha Ubuto bwacu mu gushaka Imana.Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.