Print

Amafoto ya Jay Polly n’umugore we mu mwambaro wa Bikini amwicayeho yavugishije benshi bamusaba kutazongera gukora amabara[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 February 2019 Yasuwe: 15196

Jay Polly uherutse gufungwa amezi atandatu kubera gukubita umugore akamukura amenyo byavugwaga ko ari abiri,abantu bakibaza amaherezo yabo n’inkuru zigakorwa mu bitangazamakuru ko yaba yaratandukanye n’umugore we batakibana kuva yava muri Gereza,bongeye kwerekana ko umubano wabo ugikomeje ubwo bashyiraga hanze amafoto yabo bari mu buryohe bw’urukundo ku mazi.

Aya mafoto Jay Polly aheruka gushyira hanze agaragaza ko n’umugore we umubano wabo ugikomeje,ibintu byishimiwe n’abakunzi b’uyu muraperi batari bake ndetse harimo n’abagiye bamusaba kutazongera gukora amabara akubita umugore ko bakunda umuryango wabo,hari n’uwabajije impamvu ngo bavuze ko yamukuye amenyo yose ariko akaba abona ayafite nta na rimwe ryavuyemo.

Umwe yagize ati " Kabaka mn ntuzongere gukora amabara man..dore uba urimo uraturaburiza twe nk’abafana bawe mn",Undi we yaje abaza iby’amenyo y’umugore wa Jay Polly byavuzwe ko yamukuye,aho yagize ati "None se ko mbona yose akirimo kandi baravuze ko Kabaka yamumazemo amenyo yose".

Twabibutsa ko amenyo byavuzwe ko Jay Polly yakuye umugore we ari abiri gusa urukiko rukamusaba kumugurira andi y’insimburagingo.Kuva Jay Polly yava muri gereza amaze gushyira hanze ndirimbo ebyiri arizo ’Umusaraba wa Joshua na Inshuti Nyazo’.


Comments

Charles 16 February 2019

Jay Polly ndamukunda, ariko tujye tuvugisha ukuri nta mugore afite.
Amategeko y’igihugu cyacu n’isi yemera ko umuntu ari umugore w’undi iyo basezeranye mu mategeko.

Bityo rero ni Indaya ya Jay Polly cg ni IHABARA rye. Mugore rero umenye ko nta mugabo ufite, urigenga (libre) na Jay ni uko; uwashaka wese yaza akagutereta ukanga cg ukemera kandi Jay ntavuge.

Niba mudasezeranye muri amahabara cg murakora uburaya.
Dore umugabo ni Ridaman,Tom Close, Humble J... n’abandi basezeranye mu mategeko barubashywe. Abandi mwese muri mu buraya


HASSAN 15 February 2019

Yo Jay bibaho mn jyuva kumagambo yabantu kd madame arimo neza uzakosore mn ntukongere kumuteza isi kbs.


gatare 15 February 2019

Ariko ntabwo ari umugore we,ahubwo ni ihabara rye.Kubera ko nta gikumwe bateye.Nkuko n’abandi ba Stars babigenza,ejo azamuta afate undi.Gusa bajye bibuka ko bibabaza Imana kandi bizatuma Babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 petero 3:13.Tujye twirinda kubabaza Imana yaturemye.Kwishimisha dukora ibyo Imana itubuza,nukutagira ubwenge,kubera ko bizabuza "ubuzima nyakuri" billions/milliards z’abantu.


kanyange 15 February 2019

Ntacyo mvuze.Ariko abakobwa mana weeee harya ngo abahanzi ni ibigezwehoooooo!!!!!!!!