Print

RSSB irifuza gukoresha cyane ikoranabuhanga mu gufasha abanyamuryango bayo kubona serivisi nziza byihuse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2019 Yasuwe: 815

Umuyobozi mukuru w’ikigo y’igihugu cy’ubwiteganyize Richard Tusabe yabwiye abanyamakuru ko ikigo cya RSSB cyiyemeje kunoza uburyo cyakoreshaga mu ikoranabuhanga ndetse bifuza gutanga isoko ku buryo mu mezi 12 ari imbere bazaba bamaze kugira system y’ikoranabuhanga izabafasha kubona amakuru ku buryo bworoshye bitabaye ngombwa ko bajya guhiga umuturage.

Yagize ati “Igihugu kimaze gutera imbere mu ikoranabuhanga.Turifuza kuzamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.Turifuza kuvugurura system twakoreshaga ndetse tugiye gutanga isoko ku buryo mu mezi 12 tuzaba tumaze kugira system twifuza isubiza ibibazo dufite uyu munsi.Iyo ikoranabuhanga ritanoze ntumenya ibyo umukiliya wawe akeneye,ibyo umuteganyiriza biba bihabanye n’ibyo yifuza.

Tugiye gukorana n’ibigo byateye imbere mu ikoranabuhanga nka NIDA ,RDB, BNR,LODA izadufasha ku byiciro by’ubudehe.Turifuza guhuza systems ku buryo tuzajya tubona amakuru nyayo y’abanyamuryango .Ikoranabuhanga rizadufasha kunoza serivisi duha abanyarwanda ndetse ibyo dutanga bizarushaho kugira ukuri n’imibare yuzuye ku buryo ntawatubaza ngo ibyo muvuga mwabikuye he?.

Turifuza ko abatugana bagabanuka ntibatinde ku biro byacu kubera serivisi zitinda kandi umuntu yakora akoresheje telefoni.

Umuyobozi wa RSSB yavuze ko mu mezi 6 ashize bageze kuri byinshi birimo kuzamura amafaranga bahaga abajya mu kiruhuko cy’izabukuru, aho umusanzu wavuye ku bihumbi 5,200 ugera ku bihumbi 13, 000 bituma amafaranga y’izabukuru yiyongera.Gufasha abagore babyaye kubona umushahara wose mu gihe cy’ibyumweru 12 bamara badakora.

RSSB ishora imari mu bigo hakagurwa imigabane,abanyarwanda benshi bakabona akazi ndetse no mu ma Banki babaguriza amafaranga akagurizwa abanyarwanda bityo ubukungu bw’abanyarwanda bukiyongera.

Tusabe yavuze ko hari bamwe mu banyarwanda bakora ubujura,nk’aho umuntu wagiye kwivuza indwara runaka bamwandikira imiti myinshi irimo iyo adakeneye kugira ngo fagitire izamuke.

RSSB igiye gufasha Abanyarwanda b’amikoro make kubona inzu zo guturamo, aho bafite gahunda yo kubaka inzu 7,000 ziciriritse, imwe ikazaba ifite agaciro ka miliyoni ziri hagati ya 10 na 20. Izi nzu zizubakwa i Gasogi mu karere ka Gasabo guhera mu Ukuboza uyu mwaka.

Tusabe yabwiye itangazamakuru ko mu byo bagezeho mu mezi 6 harimo ko abaturage bitabiriye ubwisungane mu kwivuza cyane ndetse ngo bagiye gufasha benshi koroherwa no kwishyura ubu bwisungane ku buryo imibare izazamuka muri Kamena ubwo ingengo y’imari y’uyu mwaka izaba irangiye.

RSSB yavuze ko kuva Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangiza ikigega Ejo Heza kigamije gufasha Abanyarwanda kwizigamira kugira ngo bazabeho neza mu za bukuru,ubu abarenga 37,000 barangije kwiyandikisha ariko hari imbogamizi z’uko hari abadatanga imisanzu kuko ibihumbi 8,000 gusa aribo bizigamiye amafaranga miliyoni 34 Frw,bangana na 20 ku ijana.