Print

Umunyakenyakazi yakoze benshi ku mutima kubera ubukwe bw’igitangaza yakoranye n’umugabo ubana n’ubumuga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2019 Yasuwe: 11822

Mu myaka ibiri ishize,nibwo uyu mukobwa yerekeje mu gace ka Adelaide muri Australia kuhakomereza amashuri ye ari nabwo yahuye na Eling ubana n’ubumuga bakundanye.

Ubwo Susan yari arangije amasomo,yagiye gukora ikizamini cy’akazi mu kigo cyita ku bamugaye,ahahurira n’uyu Philip Eling wakibagamo.

Philip yanditse mu gitabo yise Life Is What You Make It on ku ipaji ya 74 ko umunsi umwe azabona umukobwa mwiza umukunda birangira ahuye na Susan.

Susan yabwiye abanyamakuru ko yakunze Eling bagihura ndetse adaterwa ipfunwe n’ubumuga bwe ati “Nta kintu na kimwe kimbangamira kuri we,kuko niganye n’abantu benshi bafite ubumuga.”

Philip w’imyaka 30 yavukanye indwara imunga imitsi bigatuma umuntu adakura,byatumye atangira kugenda mu kagare kuva ku myaka 5 kugeza ubu.

Susan yavuze ko akimara guhura na Philip,bahanye nimero,bagenda baganira byatumye uyu mugabo amusaba ko basohokana ndetse umubano wabo urakura kugeza ubwo barushinze kuwa 27 Mutarama uyu mwaka,mu bukwe bwamamaye ku mbuga nkoranyambaga.






Comments

mazina 15 February 2019

Bijye bitwereka ko abantu dutandukanye kandi twubahe "personal choice".Wenda yishikiraga umugabo w’umuzungu.Kandi bazabyarana Hungu na Kobwa.Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.