Print

Abayobozi ba NASA batangaje igihe bazasubirira ku kwezi n’agashya bazahakorera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2019 Yasuwe: 2041

Nyuma ya Gene Cernan uheruka ku kwezi mu mwaka wa 1972,nta wundi muntu urongera kwerekezayo ariyo mpamvu NASA yatangaje ko irimbanyije imyiteguro yo kongera koherezayo abantu bazagerayo bakahashinga ibirindiro ndetse bakajya bagenda basubirayo mu buryo bworoshye.

Umuhanga mu by’isanzure Jim Bridenstine yavuze ko we na bagenzi be bashaka gukora ibishoboka byose ku buryo abantu bazajya berekeza ku kwezi igihe cyose babishakiye bitabagoye.

Komando Gene Cernan waherukaga kwerekeza ku kwezi mu myaka 47 ishize,yari uwa 11 werekejeyo mu cyogajuru cyitwaga Apollo 17.

Mu mwaka wa 2017,Donald Trump uyobora USA yatangaje ko yifuza ko abanyamerika basubira ku kwezi ndetse bakahashyira ibirindiro byabafasha kwerekeza ku mubumbe wa Mars.

Abanyamerika barifuza kujyana ku kwezi imodoka ndetse n’ibindi bikoresho bibafasha kubaka ibirindiro ku kwezi kugira ngo bajye bahajya uko bishakiye ndetse bamenye amakuru buri munsi y’uko byifashe kuri uyu mubumbe.

Abanyamerika bavuze ko kuri iyi nshuro batazajya ku kwezi bagiye kuhakandagiza ibirenge no kuhashyira ibendera ngo bamare imyaka 50 badasubirayo, ahubwo bazaba bagiye kuhatura.





Abanyamerika bavuze ko bazajya gutura ku kwezi muri 2028