Print

Ku myaka irenga 100 uyu musaza yatunguwe ahabwa impano ubwo yasurwaga ku munsi w’abakundana umunsi avuga ko utazibagirana mu mutima we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 February 2019 Yasuwe: 5941

Abantu banyuranye bahisemo gutungura uyu musaza bakifatanya nawe ku munsi wa St valentin nk’ikimenyetso cyo kumugaragariza ko bamuri hafi kandi bamuzirikana.

Ikinyamakuru showbizuganda gitangaza ko Uyu musaza yahawe impano zirimo amata ndetse n’indabo nk’ikimenyetso cyo kumugaragariza ko bifatanyije nawe ku munsi witiriwe abakundana St Valentin.

Uyu musaza yatangaje ko ashimishijwe n’iki gikorwa yakorewe anatangaza ko ubusanzwe yajyaga atanga amafaranga yo kugura amata ariko akaba yishimiye uburyo bayamuzaniye nk’impano.

Uyu musaza Nyakabwa, akaba atuye mu gihugu cya Uganda akaba avuga ko yavutse ku ngoma y’umwami witwaga Toro akaba yishimiye aba bantu bamusuye ndetse bakifotozanya amafoto anyuranye nk’ikimenyetso cy’umunezero wari hagati yabo bose.


Comments

mazina 16 February 2019

A very nice gesture for an eldery.Imana idusaba gukunda no kubaha abantu bashaje.Twese niho tugana.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka ku munsi wa nyuma.