Print

Bruce Melodie yagaragarije abantu uko afata umugore we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 February 2019 Yasuwe: 5169

Bruce Melodie ari mu bahanzi badakunda gushyira umuryango wabo mu itangazamakuru gusa uyu mugabo ntibimubuza kunyuzamo agataka umugore we mu ruhame.

Ku munsi w’abakundana Bruce abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatatse umugore we ku buryo bukomeye , mu busanzwe umugore wa Melodie yitwa Catherine.

Yifashishije izina ry’umugore we yagarutse ku bintu byiza abona ku mugore we Catherine, maze akora ubusobanuro bw’izina rye, agira ati ”C:Kind,A: Adaptable,T: Tough, H: Hard Working,E: Easy going, R: Rational, I:Imaginative,N:Neat,E: Emotional.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse gusobanura ko Catherine ari umugore w’imico myiza, wiyoroshya, ugira umutima ukomeye, ukora cyane, umugore udakomeza ibintu, udahuzagurika, uhorana udushya, ukunda kubona ibintu bye biri ku murongo ariko nanone akaba agaragaza amarangamutima ye byoroshye.

Aha ni mu kwezi kwa Munani mu mwaka wa 2016 ubwo umugore wa Bruce Melodie yagaragaraga mu marushanwa ya Primus Guma Guma SuperStar yaje gushyigikira umugabo we,akaba ariyo foto ya nyuma ye iheruka kujya hanze

Sibwo bwa mbere Bruce Melodie atatse umugore we kuko ubwo yamaraga kwegukana Primus Guma Guma Super Star yashimiye umugore we abwira abakunzi be ko nubwo batamuzi ari umuntu wa Danger.


Comments

23 December 2022

Wazatugaragariza umudamu wawe kandi turagukunda rya


23 December 2022

Wazatugaragariza umudamu wawe kandi turagukunda rya