ShaddyBoo yabyinanye indirimbo na Otile Brown maze bagezemo hagati uyu mubyeyi w’abana babiri b’abakobwa umwenda w’imbere uragaragara.Yari yambaye ikanzu ndende ariko isatuye imbere kuva hasi kugera hejuru hafi mu rukenyerero,ShaddyBoo abonye itangiye kumutamaza, yahise atangira kubyina akinzeho ukuboko ku buryo n’abari bitabiriye iki gitaramo babibonye bakiyamira ibintu byanatumye yibasirwa bikomeye n’abamukurikira kuri Instagram.
Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo yasize umugani muri Kenya nyuma y’amashusho yasakaje abyinana n’umuhanzi ukomeye waho witwa Otile Brown, akagera aho yerekana umwenda w’imbere,amashusho yatumye yibasirwa bamwibutsa ko ari umubyeyi w’abana ko ibyo yakoze yarengereye.
Umwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mashushi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati "ShaddyBoo ni byiza kwidagadura..ariko ibuka ko uri umubyeyi w’abana..wakabije pe". Undi nawe yagize ati"Umenya utibuka neza ko uri umubyeyi w’abana babiri",Uyu we ati "Ahaaa ni hatari ntabwo ibyo werekana ariko abantu bose baba bakeneye kubireba jya umenya uwo wabyereka nuwo utabyereka".
Hari n’undi watanze igitekerezo agaragaza uburyo Meddy Saleh Imana yamutabaye kugira ngo ShaddyBoo atazamubuza ijuru,Yagize ati "Ariko ubwo wasanga meddy saleh arira ngo umugore yamutanye abana, arko Imana mbona yaramutabaye ngo utazamubuza ijuru agapfa yiyahuye kuko kukugira ni nko kuba imageragere".
bazirabimereye neza
Ahaa!! Mwo kabyara mwe!! Gusa ntimuzatangazwe no kubona yakinnye na pornographie.
Muvandimwe Meddy Saleh, pole kabisa!! Ariko na none ntiwahombye, ibi ntibyoroshye kubyihanganira, gusa Mugabo Meddy gerageza wite ku bana bawe kandi ubegere cyane bishoboka.
Mu yandi magambo bahe umwanya munini ushoboka.