Print

Mwiseneza Josiane yavuze ku banya Canada baherutse kumusura n’urwenya aherutse gutera Miss Rwanda 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2019 Yasuwe: 7099

Mwiseneza yatangarije ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru ko abanya Canada baherutse kuza kumureba batari baje kumuha inkunga y’amafaranga,ahubwo bamugiriye inama yamufasha gukora neza umushinga we.

Yagize ati “Bariya banya Canada bari baje kuntera ingabo mu bitugu ndetse no kungira inama ku mushinga wanjye.Nta nkunga irenze bampaye ahubwo bai baje kunganiriza banyereka ibyo nakora ngo ugende neza.Ndamutse nkoze umushinga ukagira akamaro neza bantera inkunga.”

Mwiseneza Josiane yatangaje ko kuwa Gatatu taliki ya 20 Gashyantare uyu mwaka,aribwo azatangira gushyira mu bikorwa umushinga we,ahereye mu karere ka Rwamagana,aho azaba ari kumwe n’abanyarwenya batandukanye barimo Njuga,Samusure na Clapton Kibonke baherutse kwifotoza bari kumwe mu mafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Ntabwo nteganya kujya muri sinema ahubwo bariya bakinnyi twifotozanyije biyemeje kumfasha muri kiriya gikorwa cyo kuwa Gatatu.Ndifuza ko abantu bazaza ari benshi,bakanshyigikira.Nabifashishije kubera ko ikinamico ikurura abantu ndetse ituma abantu babasha kumva ubutumwa neza kurusha kuvuga amagambo gusa.”

Mwiseneza yabwiye Ukwezi ko umubano we na Nyampinga w’u Rwanda,Nimwiza Meghan ari nta makemwa,hari byinshi bifuza gukorana ndetse ngo banyuzamo bakanatera urwenya ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Dukunda gusererezanya ku mbuga nkoranyambaga bitewe ahanini nibyo abafana bavuze.Hari ukuntu dusubiramo ukuntu byari bimeze muri Miss Rwanda,tukibaza uko byari kugenda iyo ntaza kuba miss Popularity kuko benshi bari bamaje kubyakira.Yarambwiye ati “Iyo baza kuba barampaye ririya Kamba rya Miss Popularity,abantu bari kuntera amabuye.Namusubije nti “uretse nabo nanjye nari kuba umwe mu batera amabuye.”



Mwiseneza yavuze ko umubano we na Meghan ari nta makemwa ndetse bari gutegurira hamwe umushinga ukomeye


Comments

ndayambaje Emmanwul 18 February 2019

Misirwa ndamusigikiye kumushingawe