Print

Miss Channel yavuze indirimbo 3 zamugize uwo ariwe ubu n’uburyo yahisemo kuzajya akora umuziki

Yanditwe na: Martin Munezero 17 February 2019 Yasuwe: 2606

Uyu muhanzikazi ubu uri mu Rwanda kugeza ubu nyuma y3uko yashatse umugabo w’umufaransa ndetse bombi akaba ariho bibera yatangaje ko indirimbo ziririmbwe mu buryo bw’umwimerere(live) ariwo muhamagaro we kugeza ubu ndetse anahamagarira abahanzi bato kubigira impamba.

Uyu muhanzikazi yagize ati:” mu buzima busanzwe nkunda indirimbo ziririmbwe mu buryo bw’umwimerere ni nayo mpamvu ubu nange ariko nahisemo kuzajya nkora umuziki wange”.

Uyu muhanzikazi kandi yagize ati:”zimwe mu ndirimbo zankoreye umuti kugeza ku rwego rukomeye nk’aho ngeze uyu munsi ni nka:”NDAROTA,NGUKUNDA BYAHEBUJE ndetse na NAKUTAKA”.

Uretse kuba izi ndirimbo uyu muhanzikazi avuga ko arizo zamugejeje ku ntera yo hejuru mu muziki we anavuga ko ubu ahugiye mu gikorwa cyo gutegura umuzingo wa 2 w’indirimbo ze agomba gushyira ku mugaragaro vuba.

Yasoje avuga ko uyu muzingo wa 2 w’indirimbo ze zigomba kuzajya ku mugaragaro vuba aho zimwe muri izo ndirimbo zizab zigize uwo muzingo zizakorerwa mu gihugu cy’u Rwanda, mu Bufaransa ndetse no mu gihugu cy’ububirigi.

Miss Channel ni umwe mu bahanzikazi Nyarwanda bagiye baririmba indirimbo zikagera ku mitima ya benshi cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 akaba ahamya ko agiye kongera gushyira hanze indirimbo zizanezeza benshi.