Print

RDC:Abantu 100 bamaze gupfa mu gihe kitagera ku mezi 2 bazize ubushyamirane bwahuje amatsinda y’inyeshyamba zitunze intwaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2019 Yasuwe: 1186

Ubu bushyamirane bwahuje aya matsinda yitwaje intwaro, bwabaye hagati ya taliki ya 31 Ukuboza umwaka ushize kugera Taliki ya 16 Mutarama,bwaguyemo abantu bagera ku ijana.

Muri mutarama uyu mwaka,muri aka gace ka Bashali-Mukoto habonetse imirambo myinshi,abantu bakomeretse ndetse abaturage bananiwe guhunga ubu bushyamirane bw’izi mpande zitwaje intwaro.

Ku munsi w’ejo Taliki ya 16 Gashyantare,itsinda ry’aha Bashali-Mukoto rya NDC ryakozanyirijeho mu gace ka Masisi n’itsinda rya Nyatura ndetse ngo ibisasu byakomeje kuvuga no muri iki gitondo.

NDC na Nyatura zimaze igihe kinini zikozanyaho mu duce dutanduakanye ndetse ubushyamirane bw’iyi mitwe butuma rubanda ruhasiga ubuzima.

Uretse aha I masisi,mu mujyi wa Goma hinjiye inyeshyamba yari ifite intwaro igenda irasagura abaturage,byatumye abagera ku munani bahasiga ubuzima mu duce twa Mugunga na Majengo.