Print

Mu birori byari binogeye ijisho umunyamakuru w’imyidagaduro Mike Karangwa yasabye anakwa Isimbi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 February 2019 Yasuwe: 4280

Kuri iki cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019 I Gikondo mu mujyi wa Kigali nibwo Mike Karangwa yasabye anakwa umukunzi we Isimbi Roselyne bamaze igihe bakundana.

Bamporiki Edouard na Mugabo Justin nyiri Radio na Isango Star TV, nibo bari barangaje imbere abasaza baje gusaba. Mike Karangwa yari agaragiwe n’abanyamakuru barimo Friday James, Lucky Nzeyimana, Claude Kabengera na Happy Bunani.

Mike yasabye umukunzi we nyuma yuko tariki 14 Gashyantare 2019 bari basezeranye na Isimbi imbere y’amategeko mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Biteganyijwe ko gusezerana imbere y’Imana bizaba tariki 23 Gashyantare 2019, mu rusengero rwa Eglise Vivante.







Amafoto@Igihe


Comments

mazina 18 February 2019

Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.