Print

Kagere Meddie uhagaze neza muri Afrika yatangaje amakipe y’ibigugu amushaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 February 2019 Yasuwe: 3937

Rutahizamu Kagere Meddie uherutse gufasha Simba SC gutsinda mukeba wayo w’ibihe byose Yanga Africans igitego 1-0,yabwiye Radio 10 ko hari amakipe amushaka kubera ukuntu akomeje kwitwara neza mu mikino ya CAF Champions League ndetse na shampiyona ya Tanzania.

Yagize ati “Hari amakipe yatangiye kumvugisha arimo TP Mazembe,AS Vita Club,n’izindi zo hanze muri Turkey n’ahandi.Intego yanjye n’ugukomeza gufasha ikipe kuko twiyemeje kugera mu matsinda ya CAF Champions League tubigeraho,ubu turifuza kugera kure.”

Kagere Meddie yavuze ko atigeze aha umwanya amagambo abanya Tanzania bamututse ko ashaje ntacyo azageraho,aho yemeje ko ariwe ujya mu kibuga bo bavuga bari hanze bityo atigeze acika integer kubera bo.

Meddie Kagere yavuze ko ikintu kimufasha kwitwara neza ari ukwiha intego mbere ya shampiyona ndetse atajya atekereza umubare w’ibitego azatsinda ahubwo yiyemeza gukora cyane ibitego bikaboneka.

Meddie Kagere niwe uyoboye ba rutahizamu muri CAF Champions League n’ibitego 3 anganya na Jean Marc Makusu wa AS Vita Club,Karim Wallid wa Al Ahly SC na Themba Zwane wa Mamelodi Sundowns.