Print

Igiti kinini cyagwiriye imodoka mu muhanda gihitana umuntu wari uyirimo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 February 2019 Yasuwe: 5320

Ubwo abagenzi 5 bari batwaye imodoka yo mu bwoko bwa silver Lexus mu gace kitwa Egham mu ntara ya Surrey mu Bwongereza,muri iki gitondo,bahuye n’uruva gusenya igiti cyari hafi y’umuhanda kirabagwir,umwe ahita ahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Abatabazi bahise bahagera bagerageza gukiza aba bantu bari bamaze kugwirwa n’igiti,birangira umwe ahasize ubuzima.

Aba bantu 4 bari kumwe na mugenzi wabo wapfuye muri iyi modoka,ntabwo bakomeretse bikomeye kuko bajyanwe kwa muganga bahabwa ubufasha bwibanze barataha.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya umuriro muri Surrey yavuze ko muri iyi modoka ya Lexus harimo abagabo 2 n’abagore 3.

Yagize ati “Twahamagawe tubwirwa ko hari igiti kigwiriye imodoka.Twagize ngo n’impanuka yabaye imodoka igonga igiti.umuntu umwe niwe wahitanywe n’iyi mpanuka.”



Comments

gatare 18 February 2019

Si mu Bwongereza gusa.Muribuka igihe ibiti byigeze kugwa mu mujyi wa Kigali hagati bikica abantu.Cyangwa ibiti byaguye I Nyagasambu nabyo bikica abantu benshi.Gusa ntitukavuge ngo bitabye Imana.Ntabwo aba ariyo yatumye bigwa,ahubwo nuko biba bishaje bikagwa.Bible ivuga ko "ibintu bitunguranye bigera kuli bose" ( Umubwiriza 9:11).Imana siyo ituma umuntu apfa.
Syo yandika umunsi tuzapfiraho.Urugero,siyo yatumye abantu barenga 1 million bapfa muli 1994,ahubwo byatewe n’abantu babi bishe bagenzi babo,Si Imana yabatumye.Ntabwo rero bitabye Imana.Ahubwo abapfuye barumviraga Imana,izabazura ku Munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.Soma Yohana 6:40.