Print

Davido yiyemeje kuzafasha Bobi Wine mu matora ya perezida yo muri 2021

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 February 2019 Yasuwe: 1222

Davido uri mu bahanzi bakunzwe kuri uyu mugabane wa Africa no ku isi yose,yanditse kuri Twitter ye kuwa 16 Gashyantare 2019, ko yishimiye ubwitange bw’umuhanzi mugenzi we Bobi Wine ndetse yiteguye kumufasha mu matora ya perezida wa Uganda ateganyijwe 2021.

Yagize ati “Nkunda ibyo Bobi Wine ari gukora, afite ubufasha bwanjye bwose muri 2021."

Davido yashimishije benshi mu bafana ba Bobi Wine kubera aya magambo yatangaje ndetse bamwe bamusabye ko yafatanya na Bobi Wine bagakura ku butegetsi perezida Museveni.

Davido ufite amafaranga menshi cyane yakuye muri muzika,azwi mu ndirimbo zitandukanye nka “IF,Coolest kids in Africa,n’izindi.”

Bobi Wine amaze iminsi ahangana n’inzego z’umutekano za Uganda zamufungiraga ibitaramo ndetse abafana be bagahohoterwa bikomeye.

Kuwa 31 Mutarama 2019,nibwo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yavuze ko we n’abamushyigikiye biyemeje guhangana n’ubutegetsi bwa Museveni,bakamutsinda mu matora yo mu mwaka wa 2021.




Davido yemeje ko azashyigikira Bobi Wine mu matora ya 2021