Print

Koffi Olomide wasambanyije ababyinnyi be ku ngufu agafatira n’ibyangombwa byabo yasabiwe gufungwa imyaka 7 n’urukiko rwo mu Bufaransa

Yanditwe na: Martin Munezero 19 February 2019 Yasuwe: 1191

Antoine Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi ashinjwa n’abahoze ari ababyinnyi be bane ko yabasambanyije ku ngufu , ahobavuga ko yabasambanyirije mu nzu yitaruye umujyi wa Paris, hagati y’umwaka w’2002-2006. Ikindi ashinjwa ni ukubinjiza mu Bufaransa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gufatira umushahara wabo, ndetse agafatira n’ibyangombwa.

Umushinjacyaha w’umufaransa utatangajwe amazina, yavuze ko ibyakozwe na Koffi Olomide ari ihohotera rishingiye ku gitsina, gushimuta ndetse no gutera ubwoba abo yasambanyije ku gahato.

Uyu mushinjacyaha yasabiye Koffi Olomide w’imyaka 62 y’amavuko igifungo cy’imyaka 7 mu rubanza rwashyizwe mu muhezo ruri kubera ahitwa Nanterre mu Burengerazuba bw’umujyi wa Paris.

Ibi byo guhohotera ababyinnyi be si ubwa mbere bivuzwe kuri Koffi Olomode dore ko tariki 22 Nyakanga 2016 ubwo yari ari ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport i Nairobi yakubise umugeri umukobwa umubyinira.

Muri 2012 nabwo yahawe igifungo cy’amezi atatu aryozwa gukubita umugeri ‘producer’ w’umuziki we. Kuri ubu kandi uyu muhanzi arashakishwa na Polisi ya Zambia ashinjwa gukubita umunyamakuru akamena na camera ye.