Print

Mushiki wa Diamond yagize icyo amusaba gukorera Papa wabo

Yanditwe na: Martin Munezero 19 February 2019 Yasuwe: 4461

Uyu mugore witwa Zubeda yatangaje ko yavuye mu Bwongereza aje kubonana n’uyu muhanzi kugira ngo bavugane ku kibazo cy’umubano we na se.

Uyu mugore waje mu gihugu cya Tanzaniya akakirwa na se wa Diamond, Abdul Juma avuga ko yiteguye kuvugana na Diamond impamvu ituma yanga se umubyara kugeza ubwo abyimba amaguru nta muhe ubufasha.

Aganira n’ikinyamakuru Global Publishers, Zubeda yavuze ko yifuza guhura na Diamond kugira ngo amubaze impamvu yateye se umugongo.

Yagize ati “ Navuye Landani[ London] nza muri Tanzania kugira ngo mvugane na Diamond icyo muzeyi Abdul yamukoreye gituma atifuza kumubona cyangwa kumufasha. Mu by’ukuri se amerewe nabi, akeneye ubufasha.”

Zubeda avuga ko asaba Diamond gufasha se ufite uburwayi butamworoheye ariko ko ibibazo byabo bisanzwe atiteguye kubyinjiramo ngo bishakirwe umuti.

Diamond yakunze kenshi kudashaka kugira byinshi atangaza ku kibazo afitanye na se. Yakunze kumvikana avuga ko se ntacyo yamufashije akiri muto.

Comments

umufasha 19 February 2019

Yewe ndumva yazamufasha nkuko afasha nabandi bose atagendeye ko ari se kuko ababyeyi srt abagabo bakunda kwihakana abana ngo sinjye twaryamanye jyenyine,ngo sinjye utera inda jyenyine amateshwa nkayo yose bakiyibagiza ko umwana arumugisha,utagomba kwirengagizwa Imana iba iguhaye.Rwose Diamond sinamucira urubanza gusa kuko afite ubushobozi azabikore nkukorera umuturage wese.Abagabo bazihane ingeso yo kwanga abo bibarutse kuko ntuba uzi icyo axaba kdi niyo yaba uciriritse yakugirira akamaro .

19 February 2019

Ariko se uyu musaza utiha agaciro arasakuza mu biki?
Njye nemera ko umwanya afasha umubyeyi Koko, ariko umubyeyi wemeye ko yakubyaye mugasangira nubwoabantu bikenewe.

Papa ashobora kutabana na Mama bitewe no kutumvikana , cg se arashobora kutagira ubushobozi bwo gutunganya Maman ibyo ntacyo, ariko akaibuka ko yabyaye umwana, byibuze Alana yemera.

Aba bagenzwa no guteragura amada gusa yarangiza akarya iraha ,umwana agahangayikana na nyinya,nta kwibuka ko umwanya agomba kwiga, muri make ntiyigeze amumenya na gato.
; None ngo mwana wanjye mwana wanjye puu!!