Print

Nimwiza Meghan yagaragaje imbamutima ze kuri Mwiseneza Josiane yemeza ko ari inshuti ye magara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2019 Yasuwe: 4650

Mwiseneza Josiane na Nimwiza Meghan wegukanye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 babanye mu cyumba kimwe mu cyumweru cya nyuma bari mu mwiherero I Nyamata,ariko nyuma y’iri rushanwa ubushuti bwabo bwakomeje kwigaragaza kuko bahura kenshi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imishinga myiza cyane bashaka kugeza ku Banyarwanda.

Nimwiza Meghan abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,yavuze ko Mwiseneza Josiane ari inshuti nziza bahuye ndetse yishimira umubano wabo.

Yagize ati "Umwe mu bantu bafite umutima w’izahabu nsa.Kwiyoroshya kwawe kuranshimisha cyane buri gihe, bigatuma ngukunda cyane kandi buri gihe nshuti nziza."

Nimwiza aherutse guhurira na Mwiseneza Josiane kuri Marriott Hotel ndetse iyi nshuro yaje ikurikira iyo bahuriye kuri Hotel Chez Lando we n’abandi bagenzi babo barimo na Miss Congeniality 2019,Uwase Muyango Claudine.


Meghan yavuze ukuntu akunda Mwiseneza Cyane


Comments

Miss 19 February 2019

Nanjye ubutaha muzankoreho inkuru kuko nturanye na Mwiseneza.Nibyo koko abandi bose babe baretse ibikorwa byabo Josiane abanze ave kuri Hit. Gusa Mwiseneza Josiane yaratwemeje tu. twabyanga twabyemera ibaze kuba kuri Hit ukamara igihe kingana kuriya.