Iyi kipe yananiwe guhemba abakinnyi bayo,bituma bose bigendera niko gutangira guhiga abana b’ingimbi,ibona 7 niko kubashora mu kibuga batsindwa na Cuneo ibitego 20-0 birimo 16-0 yatsinzwe mu gice cya mbere.
Aba bakinnyi barindwi Pro Piacenza yakinishije ubwo yakinaga n’ikipe ya Cuneo, bari ingimbi, ndetse kapiteni wayo Nicola Cirigliano w’imyaka 18 y’amavuko yakinaga anabifatanya no kuba umutoza.
Mbere y’uwo mukino wo ku cyumweru, iyi kipe yari imaze kunanirwa kwitabira imikino itatu ya shampiyona ndetse yafashe umwanzuro wo gukinisha aba bana kuko iyo isiba uwa gatatu yari kwirukanwa none byarangiye biyibayeho.