Print

Teta Sandra yaryamanye n’umuhanzi wo muri Uganda bivugwa ko afite abana 36 yabyaye ku bagore batandukanye amutera inda none arakuriwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 February 2019 Yasuwe: 7835

Aya amakuru ari kuvugwa mu gihe uyu mukobwa amaze igihe gito aribwo yimukiye muri Uganda agatangira gushudika n’uyu musore usanzwe amenyerewe mu itsinda rya Good Lyfe yahoze aririmbanamo na nyakwigendera Mowzey Radio.

Sandra Teta yatewe inda na Weasel

Sandra Teta w’imyaka 27 y’amavuko, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011. Yamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse ku gutegura ibitaramo byitwaga “All Red Party” byagiye bimusiga mu madeni kenshi agatabwa muri yombi.

Big Eye dukesha iyi nkuru yanditse ko Sandra Teta agiye kwibaruka umwana wa Weasal, mu gihe benshi batari bazi byinshi ku by’urukundo rwabo.

Sandra Teta bivugwa ko akuriwe muri iki gihe yari amaze kwigarurira abakunda ibitaramo muri Uganda aho asigaye akora ibyitwa ‘Boss Lady Party’ byitabirwa n’abantu batandukanye bakunda imyidagaduro i Kampala.

Ntabwo ari kenshi yagiye agaragarana na Weasel mu birori akora ariko ni umwe mu bahanzi bamushyigikiye bakitabira ibitaramo bye cyo kimwe n’umuvandimwe we Pallaso, bombi basanzwe bavukana na Jose Chameleone.

Nubwo aya mkuru amaze kuba kimomo mu bakunzi b’umuziki ndetse n’imyidagaduro muri rusange, aba bombi ntacyo baratangaza kuri aya makuru y’umwana mushya uteganwa kwiyongera ku bagera kuri 36 bavugwa ko bakomoka kuri Weasal.


Comments

Dunia 19 February 2019

Nonese akuriwe he ku mafoto mutweretse?