Print

Ifoto y’umunsi :Perezida Kagame yifotoranyije n’ibyamamare birimo Thierry Henry na Patrice Evra bahuriye ku mukino wa NBA All stars [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2019 Yasuwe: 8045

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda cyane ikipe ya Arsenal,yifotoje ari kumwe n’ibi byamamare bahuriye muri NBA All Stars yabaye ku cyumweru taliki ya 17 Gashyantare 2019, ibera mu mujyi wa Charlotte aho ikipe ya Lebron James yatsinze iya Giannis Antetokounmpo amanota 178 kuri 164.

Nyakubahwa Paul Kagame n’umuryango we basanzwe ari abakunzi b’iyi shampiyona ya Basketball ikunzwe ku isi ya NBA.

Perezida Kagame afitanye umubano mwiza n’abayobozi ba NBA ndetse mu mwaka ushize niwe wafunguye NBA junior League mu Rwanda ari kumwe na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors washoye amafarnaga mu gufasha abana b’Abanyarwanda gukina Basketball.



Comments

Alain 19 February 2019

@kamanzi umva bro His excellence yifitiye private jet yiwe so no need yo gukodesha indege


Kamanzi 19 February 2019

Harya ibi nabyo ni leta iba yakodesheje indege?