Print

Umuryango wa Tanasha wiyamye Diamond Platnumz

Yanditwe na: Martin Munezero 19 February 2019 Yasuwe: 5251

Bimaze kumenyerwa ko Diamond ari umusore utajya wiburira mu gutera inda abakobwa benshi bakundanye. Kugeza ubu afite abana batandukanye yemera, yabyaye ku bagore babiri bose bazwi ndetse n’abandi yagiye yihakana.

Nubwo bimeze gutyo ariko ntibyabujije Umunya-Kenya Tanasha gukunda uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania ndetse mu mizo y’umubano wabo bahise batangaza ko bafite umushinga wo kubana.

Umuryango w’uyu mukobwa wasabye Diamond kubanza gushyingiranwa na we mbere yo gutekereza ibyo kubakana urugo. Ikinyamakuru Global Publishers gikomeye muri Tanzania kivuga ko gifite amakuru y’uko Diamond yaba yarumviswe avuga ko ashaka gutera inda uyu mukobwa mbere y’impera za 2019.

Umwe mu bagize umuryango wa Tanasha yavuze ko ibyo na bo babyamaganiye kure bagasaba Diamond kubanza kwambika impeta umukobwa wabo mbere yo kugira ibindi akora.

Uyu yagize ati “Nk’umuryango, twagiranye ibiganiro dufata umwanzuro ko Tanasha atagomba kugirana umwana na Diamond. Ugomba kumenya ko Tanasha aturuka mu muryango w’abakirisitu. Ababyeyi be ni abakirisitu bafite agakiza ntabwo bakwemera ko habaho ibintu nk’ibyo bibangamiye amahame yabo.”

Diamond na Tanasha bagombaga gukora ubukwe ku munsi wa Saint Valentin ariko bahitamo kubusubika babushyira igihe kitaratangazwa. Umuryango w’uyu mukobwa uvuga ko ufite impungenge ko uyu muhanzi ashobora kumubenga.

Yongeyeho ati “Nta kibazo dufite ku rukundo rwabo, icyo tudashaka ni ukubona Tanasha abengwa nyuma yo guterwa inda.”

Tanasha avuga ku mubyeyi umwe ukomoka muri Kenya undi akaba Umutaliyani. Yakuriye muri Kenya ahava afite imyaka 11 y’amavuko. Amazina ye yose ni Tanasha Donna Barbieri Oketch. Ni umunyamakuru kuri NRG Radio yo muri Kenya ariko akaba n’umushoramari mu ruganda rw’ibijyanye n’imideri.

Uyu mukunzi wa Diamond wize Ubukerarugendo mu Bubiligi avuga indimi zitandukanye zirimo Igiswahili, Icyongereza, Igifaransa, Ikidage n’ururimi rwo muri Espagne. Ni umuyobozi w’uruganda rwitwa ‘For Her Luxury Hair’ rukora ibijyanye n’imisatsi. Yamenyekaniye no mu mashusho y’indirimbo ‘Nagharamia’ ya Ali Kiba na Christian Bella.