Uyu musuwisi yateruye iyi ntare y’ibiro 94 barahobera bikomeye ndetse imurigata ikiganza cye, arangije ayiryama hejuru.
Dean Schneider yabwiye abantu ko bakwiriye kumenya ubwiza bw’inyamaswa ndetse bakwiriye gukundana nazo.
Abantu benshi batinya inyamaswa z’inkazi ariko uyu Musuwisi we yagaragaye ari kuyikorakora bari gusomana.
Uyu musuwisi umaze igihe kinini aba muri Afrika y’Epfo,yamenyeranye n’iyi ntare kuko babana aha hantu yororerwa.
Dean Schneider asanzwe ari umuhanga mu kwita ku nyamaswa z’inkazi zirimo n’iyi ntare yitwa Dexter.
Ushaka urupfu asoma intare, nakomeze azabibwira abazasanga ikuzimu
Uyu agomba kumenya ko arimo gukina n’inyamaswa.Isaha n’isaha yamurya nkuko byagendekeye abantu benshi.Kereka mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,niho tuzabana amahoro n’inyamaswa zose.Bisome muli Yesaya 11:6-8.Tujye dushaka Imana cyane kugirango tuzabe muli iyo paradizo.