Print

FERWAFA yakuriye inzira ku murima ikipe ya Mukura VS yashakaga ko umukino wayo na Rayon Sports wimurwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2019 Yasuwe: 1480

Kuwa 18 Gashyantare 2019 Mukura Victroy Sports yandikiye FERWAFA isaba ko umukino wayo na Rayon Sports uteganyijwe kuwa Gatanu,kuri Stade Huye wakwimurwa ugashyirwa kuwa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019 kugira ngo bizafashe abantu benshi kuza kuwureba kuko ari ku munsi w’ikiruhuko.

FERWAFA yasubije Mukura VS ko bidashoboka kuko uwo mukino uzerekanwa n’umuterankunga Azam TV Rwanda bityo ko uramutse wimuwe byabangamira indi mikino Azam TV izerekana tariki 23 Gashyantare 2019.

Rayon Sports nayo ntiyari kwemera ko uyu mukino wimurwa kuko abatoza bayo bazahura n’abatoza baturutse muri Arsenal bari guhugura abatoza bo mu Rwanda.


FERWAFA yakuriye inzira Mukura VS yifuzaga ko umukino wayo na Rayon Sports wimurwa