Print

Umukobwa w’imyaka 19 yashyingiranywe n’umusaza w’imyaka 69 ahabwa urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2019 Yasuwe: 6596

Uyu mugore Samantha yavuze ko benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamututse cyane ndetse bita umugabo we mucutse umumpe kubera ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati ye na JR.

Samantha yavuze ko uyu mugabo we bahuye afite imyaka 18 ndetse nyuma y’iminsi mike bahise bakundana bemeranya kubana.

Umuryango wa Samantha waramurwanyije ndetse umubuza gushakana n’uyu sekuru ariko abima amatwi ahitamo kwimukira mu nzu ye iherereye ahitwa Berryville muri Arkansas,uyu mugabo we wahawe pansiyo ayimusangamo barashyingiranywa.

Kugeza ubu uyu mukobwa n’uyu musaza ntibari babyara bari gukora ibishoboka byose ngo babashe kubyara dore ko bamaze iminsi babana.

Uyu Samantha yavuze ko iyo ari kugendana n’uyu mugabo we bavuga ngo ni sekuru bikamubabaza cyane ndetse ngo niyo basomaniye mu ruhame bita umugabo we ko asambanya utwana duto.






Comments

21 February 2019

Ariko wagirango uyu mukobwa arengeje imyaka 30 mu maso.Ibyo bakoze nta kibi kirimo.Umusaza cyangwa umukecuru nabo bafite uburenganzira bwo gukora ubukwe n’uwo bashatse.Imana irabyemera.Kereka niba ari ukwibanira gusa nta gikumwe bateye.Ubu se ko Abasaza b’imyaka 90 bategeka igihugu ntihagire ubamagana?Gusaza si icyaha.No kurongora uwo uruta cyane nta kosa ririmo.Duharanire gukora icyo Imana idusaba,dushake Imana cyane,aho kujya mu bintu bitatureba.Ahubwo twamagane abasambanyi,tubereke ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza batazaba muli paradizo dutegereje.Umurimo wo kubwiriza Imana yawuhaye abakristu nyakuri bose nkuko Yohana 14:12 havuga.