Print

MINEDUC igiye gushyira hanze amanota y’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2019 Yasuwe: 874

Amanota azatangazwa ajo saa mbili za mu gitondo ni ay’ abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu myuga n’ ubumenyi ngiro n’ abasoje ayisumbuye mu mashuri nderabarezi, n’ abasoje ayisumbuye muri rusange (TVET, TTC,General Education ).

MINEDUC yemeje aya makuru ibinyujije ku itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa Twtter kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Gashyantare 2019.

Mu kiciro gisoza amashuri yisumbuye hakoze abanyeshuri 46.668 barimo abakobwa 26 097 umubare umwe na basaza babo, umwaka ushize hakoze 23.536.

Ku rwego rw’igihugu, abanyeshuri ibihumbi 99.288 ni bo bakoze ikizamini gisoza ikiciro rusange, barimo abakobwa 54 194 n’abahungu 45.094; mu gihe umwaka ushize hakoze 98 268 bose hamwe.


Comments

dede 21 February 2019

nabazaga? ko mbona result zatanzwe ari iza 2017 mundebere iyo bahasha banyakubahwa bafite! munsubize.