Print

Vladmir Putin yeruye ko ashobora kuzarasa USA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2019 Yasuwe: 3983

Perezida Putin yavuze ko yiteguye kohereza ibisasu bye kuri USA cyangwa ikindi gihugu izaramuka izishyizemo.

Perezida Putin yabivuze ahereye ku cyemezo cy’Amerika cyo kuva mu masezerano yo mu 1987 yari ifitanye n’Uburusiya; amaserano yabuzaga ibihugu byombi gutunga misile zishobora kurasa kuva kuri kilometero 500 kugera kuri kilometero ibihumbi bitanu na 500.

Putin yagize, ati: “Uburusiya ntibufite umugambi wo gushinga intwaro za misile mu Burayi. Ariko Leta zunze ubumwe z’Amerika niramuka ibikoze, izaba igaragarije Uburusiya ko ishobora kurasa Moscow mu gihe kiri hagati y’iminota 10 na 12.

Bafite uburenganzira bwo gutekereza uko bashaka.Ese bazi kubara?,Ndabizi barabizi.Reka babare bamenye neza umuvuduko n’aho ibisasu byacu byabasha kurasa.Reka babare neza,nibarangiza bafate ibyemezo byo gushotora igihugu cyacu.Twiteguye ibiganiro byo gusenya intwaro zikaze, ariko ntituzakomeza gukomanga ku rugi rudafunguka.”

Nyuma y’aho Amerika ihagaritse aya masezerano, Putin yatangaje ko n’Uburusiya butazakomeza kuyubahiriza ariyo mpamvu USA,niramuka yibeshey ikohereza ibi bisasu I Burayi azahita ayirasa nta gutinda.

Yaba USA n’Uburusiya nta numwe wubahirije aya masezerano yo kutubahiriza aya masezerano kuko ibi bihugu byombi biregana ko byagiye biyarengaho.




Putin yavuze ko bari gukora intwaro nyinshi USA niyibesha ikazana intwaro zayo i Burayi azayirasa


Comments

mazina 21 February 2019

Ibi PUTIN arabivuga kubera ko Russia isigaye ifite intwaro zikomeye kurusha Amerika (Hypersonic Missiles).Zimwe zishobora kugenda + 20 000 km mu isaha kandi ntabwo Amerika ifite ubushobozi bwo kuzihanura.Gushotorana kw’ibihugu bikomeye nta handi bijyana uretse ku Ntambara ya 3 y’isi nkuko abahanga mu bya gisirikare bavuga muli iyi minsi (senior military generals).Iramutse ibaye,isi yose yashira mu kanya gato kuko noneho bakoresha atomic bombs.Ibi byose byerekana ko nta kabuza imperuka iri hafi tugomba kwitegura.Aho kugirango abantu basenye isi imana yiremeye,izabatanga,itwike intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara mu isi nkuko Zaburi 46:9 havuga.Kuli uwo munsi kandi,imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Bisome muli Imigani 2:21:22.Tujye duhora twiteguye,dushake imana cyane,twe guhera mu byisi gusa,kugirango tuzarokoke kuli uwo Munsi uteye ubwoba nkuko Yoweli 2:11 havuga.