Print

Atletico Madrid yatsinze Juventus yibikira impamba ikomeye ishobora kuyigeza muri ¼

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2019 Yasuwe: 1568

Juventus ya Cristiano Ronaldo yibutse ibitereko yasheshe kuko irangaye gato Atletico Madrid iyiba umugono niko kuyitsinda ibitego 2-0 byose bitsinzwe na ba myugariro ndetse biturutse muri koloneri.

Bimaze kugaragara ko ubwugarizi bwa Juventus bunanirwa mu minota ya nyuma kuko ibitego 2-0 itsinzwe na Atletico bisa neza nibyo yatsinzwe na Manchester United mu mikino y’amatsinda bari bahuriyemo.

Igice cya mbere cyabaye icyo kwigana ku makipe yombi yagiye abona uburyo budakomeye imbere y’izamu burimo ubwo Cristiano Ronaldo yabonye kuri coup Franc yateye umunyezamu Oblak ayishyira muri koloneri.

Mu gice cya mbere Atletico yakinanaga igihunga byatumye ihabwa amakarita menshi y’umuhondo arimo iyahawe Diego Costa na Thomas Partey batazakina umukino wo kwishyura.

Atletico Madrid yaje mu gice cya kabiri yiteguye ndetse itangira kurusha Juventus bigaragara byatumye ku munota wa 53 Antoine Griezmann abona uburyo bukomeye imbere y’izamu,ubwo yasigaranaga na Wojciech Szczesny,aramuroba,umupira awukoraho gato uragenda ukubita igiti cy’izamu Chiellini awushyira muri Koloneri.

Ku munota wa 70 Alvaro Morata winjiye mu kibuga asimbuye yabonye igitego cyaje kwangwa na VAR nyuma y’aho byagaragaye ko yari yasunitse myugariro Chiellini mbere y’uko atera umutwe.

Atletico Madrid yari imbere y’abafana bayo kuri Wanda Metropolitano izaberaho umukino wa nyuma uyu mwaka,yafunguye amazamu ku munota wa 78 ku gitego cyatsinzwe na Jose Gimenez, ku mupira wari uvuye muri Koloneri.

Mu gihe Juventus yibazaga ibiyibayeho,Atletico yongeye kubona koloneri nabwo ba myugariro ba Juventus bananirwa kuwukuraho,myugariro Diego Godin ahita awushyira mu rushundura nyuma yo kunanirwa guhaguruka vuba ku munyezamu Wojciech Szczesny.

Juventus yaje kubona amahirwe akomeye yo kubona igitego kimwe ku munota wa 90,nyuma yo guhabwa coup franc yari hafi y’izamu bitewe n’ikosa Griezmann yakoreye kuri Alex Sandro,Cristiano Ronaldo ayipasa neza Federico Bernardeschi,wateye umupira ukomeye mu izamu Jan Oblak awukuramo.

Juventus yananiwe kubona igitego kimwe ngo nibura igabanye umwenda bizayorohere mu mukino wo kwishyura,irasabwa kubona ibitego 3-0 cyangwa nayo igatsinda 2-0 bagatera Penaliti,kugira ngo ibashe gukomeza.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu,Manchester City y’abakinnyi 10 yatsindiye Schalke 04 ku kibuga cyayo ibitego 3-2.

Manchester City yabonye ikarita itukura yahawe Nicolas Otamendi ku munota wa 68,yatsindiwe na Sergio Aguero,Leroy Sane na Raheem Sterling mu gihe Schalke 04 yatsindiwe na Nabil Bentaleb ibitego byombi kuri penaliti yahawe mu gice cya mbere.